Become A Donor

Become A Donor
Lorem Ipsum is simply dummy text of the printing and typesetting industry.

Contact Info

684 West College St. Sun City, United States America, 064781.

(+55) 654 - 545 - 1235

info@zegen.com

Igiterane Cya Septena: Amasengesho nk’urufunguzo rwo kwambikwa imbaraga z’Umwuka Wera

Kuri iki cyumweru, itorero ry’ivugabutumwa n’isanamitima(Evangelical Restoration Church Family) ryatangiye igiterane kiba buri myaka irindwi(Septena), kikaba kizamara icyumweru kuva ku cyumweru tariki ya 09 kugera ku cyumweru tariki ya 16/10/2022
Iki giterane kizazenguruka intara zose cyatangiriye ku rusegero rwa Masoro mu mujyi wa Kigali, ku cyicaro gikuru cy’itorero.

Kuva mu gitondo, abashyitsi batumiwe, n’abayobozi b’itorero bakomeje kugaruka kuri ibi bihe bidasanzwe byo gusoza imyaka irindwi yari ifite insanganyamatsiko yo kugira indangagaciro nk’iza Yesu Kristo.
Ni nako kandi batangaje insanganyamatsiko y’imyaka irindwi itaha, yo kwambikwa imbaraga z’Umwuka Wera.
Umushyitsi wa mbere wigishije, umushumba Theodore Mucuranyana waturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yerekanye icyo kwambikwa imbaraga z’Umwuka wera bisaba.

Yavuze ko imbaraga z’Umwuka Wera zidapfa kwizana. Ati “ ikintu cyose kizakorwa kitavuye mu masengesho muzagitinye, ikintu kibanziriza kugira ngo duhabwe umwuka wera , ni amasengesho.”

Yohana 14: 12 “ Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data.
Abefeso 3: 20 “ Nuko Ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira byose nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo. “

Umushumba Mucuranyana avuga ko mbere yo gutangira umurimo wamuzanye muri iyi si, Yesu yabanje gusenga.Yesu yamaze iminsi mirongo ine asenga, atanywa atarya, maze iyo minsi irangiye yambikwa imbaraga z’umwuka wera, hanyuma abwira intumwa ze ati “ namwe izi mbaraga mwambonanye, inyo mwabonye nkora nimukomeza mugasenga , muzakora ibiruta ibyo nkora.”
Mucuranyana yavuze ko Yesu yakoze ibitangaza mirongo itatu na birindwi ( 37) ku bw’imbaraga za Mwuka Wera.
Dore bimwe muri byo:
Icyambere Yesu yazuye umwana w’ikinege mu mudugudu witwa Nayini.
Bibiriya ivuga ko Yesu yahuye n’abantu bagiye gushyingura uyu mwana, arababwira ati nimumushyire hasi, maze ategeka umwana ati “Byuka ugende”, maze koko umwana arakanguka, asanga nyina.

Kuri ibyo, umwigisha w’ejo yagize ati “ reka nkubwire, hari ibyapfuye mu mibereho yawe, ariko muri iyi septena birongera bizuke.”Igitangaza cya kabiri, Luka 8 : 22 “ Yesu aturisha inyanja (Mat 8.23-27; Mar 4.35-41).Mu gihe Yesu n’abigishwa bari mu bwato bahuye n’umuraba ukomeye, abigishwa batangira gutaka ngo data , turarengerewe, dore tugiye gupfa, ko utatwitaho? Bibiliya iratubwira ngo Yesu yabwiye umuyaga ngo tuza, ceceka, umuyaga urumvira.

Ati “ reka nkubwire , turi mu muraba , turi mu nyanja, turi gucundaganwa hirya no hino, ariko umugabo witwa Yesu araje kukubwira ngo iyo nyanja urimo uvogera ngo iceceke , niturize, kugira ngo ugubwe neza mu izina rya Yesu.”

Igitangaza cya gatatu Yesu yakoze ni ukubohora ingoyi abahungu babiri bari baratewe n’abadayimoni, bahoraga mu mva. Umunsi umwe bahuye na Yesu ahindura ubuzima bwabo.
Igitangaza cya kane , Yesu yakijije umurwayi wari umaze imyak 38 ku kidendezi kitwa Bethesda. Yari yarabuze uwamufasha, ariko Umwami wacu ahageze aramubwira ati “fata ikirago cyawe utahe.”

Umuvugabutumwa yagize ati “ Ndabizi ko wari warabuze umuntu ugufasha kandi koko nta muntu wagukemurira ikibazo , ariko ndagira ngo ngubwire ko uyu munsi Yesu aje kukubwira ngo ibyo bibazo byawe bishyizweho iherezo”
Imyaka mirongo itatu n’umunani udafite ugufasha n’ugutabara , yaje kukubwira ngo haguruka utahe.

Igitangaza cya gatanu , Martha atumaho Yesu ngo uwo ukunda ararwaye. Yesu ntabwo yitabye ubutumire vuba, maze Lazaro arapfa , maze Lazaro amaze gupfa, nyuma y’iminsi ine , Yesu aragenda , maze Martha amubonye , aramubwira ngo “ Databuja , iyo uza vuba hano , uwo ukunda ntaba yarapfuye” , Yesu aramubwira ngo ni njye kuzuka n’ubugingo.
Bibiliya ivuga ko bagiye kwereka Yesu aho bashyinguye Lazaro maze avuga ijambo rimwe gusa “Lazaro sohoka” , maze Lazaro arabyuka araza.

Shalom Shalom…