Become A Donor

Become A Donor
Lorem Ipsum is simply dummy text of the printing and typesetting industry.

Contact Info

684 West College St. Sun City, United States America, 064781.

(+55) 654 - 545 - 1235

info@zegen.com

Itorero ry’ivugabutumwa n’isanamitima ryamuritse ibyagezweho mu myaka irindwi ishize

Itorero ry’ivugabutumwa n’isanamitima kuri iki cyumweru ryafunguye igiterane kizamara icyumweru bavuga imirimo y’Imana itangaje mu myaka irindwi ishize(Septennat) ndetse na mbere yayo kuva mu myaka 28 ishize itorero rivutse.

Umuyobozi w’itorero, intumwa Yoshuwa N. MASASU yagarutse ku mirimo Imana yakoresheje abakristo muri iyi myaka irindwi

Picture3

Mu ijambo yagejeje mu bari bitabiriye ibi birori byabereye ku kicaro cy’itorero I Masoro mu karere ka Gasabo, yavuze ko mbere na mbere Imana niyo soko ya byose, niyo byose bikomokaho kandi bibereyeho, akaba ashimira ubuyobozi bw’Igihugu ku bufatanye badahwema kugaragariza itorero rya Evangelical Restoration Church(ERCFamily) umunsi ku wundi.

Ati “ Ndashimira kandi abakozi b’Imana mwese muri hano yaba abaturutse mu mahanga ndetse nabo dusanganywe hano iwacu (Apostle; Bishops; prophets; Pastors; Evangelists), ndetse turashimira nanone abanyamuryango bose ba ERC mu Rwanda ndetse n’abavuye hirya no hino kw’isi n’umubiri wa Kristo muri rusange.”

Intumwa Yoshuwa N. Masasu ubwo yari yanejejwe no kwakira ku musozi mpuzamahanga w’amasengesho (KIPM) abari bitabiriye ibirori yavuze ko Uyu munsi ufite amateka ku muryango wa Evangelical Restoration Church (ERC) kuko kuri iyi tariki ya 9 Ukwakira 1994 ariho hatangiye umurimo wo gusana abanyarwanda.

Yagize ati “ hari mu mwaka 1994 nyuma gato ya Genocide yakorewe abatutsi. Uyu munsi twujuje imyaka 28 kandi turashima Imana yadushoboje umwaka ku wundi gusana abanyarwanda tutibagiwe n’amahanga.
Uyu munsi kandi ni umunsi udasanzwe kuko ariwo munsi wa mbere mu minsi irindwi tuzamara twamamaza ineza y’Imana n’imirimo yakoze mu gihe cy’imyaka irindwi ishize (2015-2022) cyangwa icyumweru cya kane dushoje aho twibanze ku nsanganyamatsiko yo “KWIYEGURIRA IMANA KUBWO GUHINDURIRWA GUSA NA YESU.”
Intumwa Yoshuwa Masasu yakomeje avuga ko Icyumweru basoza cyo Kwiyegurira Imana, kibutsa mu ruhande rumwe urugendo bamaze kugenda mu myaka 28 ishize ariko kandi mu rundi ruhande kikabereka n’urwo basigaje kugenda ngo basohoze umurimo Imana yabahamagariye.
Urugendo rw’imyaka 28 ishize rwagejeje ERC kuri byinshi, mu byo bishimira harimo ko bashishikariye kwegeranya abantu bavuye ahantu hatandukanye ndetse no mu bihe bitandukanye binyuze mu ivugabutumwa rigamije kuzana benshi kuri Kristo.

Iyo yari ntego y’icyumweru cya Mbere, ari yo Septenat (1994-2001) kandi n’ubu uyu murimo uracyakorwa umunsi ku wundi.

Ati “ Imana yadushoboje gusana, kubohora no komora imitima y’ubwoko bwayo. Uyu murimo uracyari ingenzi mu buzima bw’itorero umunsi ku wundi kandi ukomeje gukorwa mu matorero yacu hirya no hino nubwo wariwo mwihariko w’icyumweru cya Kabiri (2001-2008).”

Hagati ya 2008-2015, ari ho bise icyumweru cya gatau itorero rya Evangelical Restoration Church ryibanze cyane ku kwigisha, guhugura, gutegura abigishwa kugirango babe abigishwa nyakuri ba Kristu.

Ubuyobozi bwa ERC bukaba bwishimira ko uru ruhererekane rw’imirimo rutabaye umuhango urangirana n’igihembwe ikorewemo ahubwo ikomeza gukorwa umunsi ku wundi mu buzima bw’itorero bigatuma ntawucikanwa ngo byitwe ko yakererewe cyangwa yatinze.
Mu cyumweru cya kane (2015-2022) Itorero rya Evangelical Restoration Church ryashoje cyari icyo kwiyegurira Imana kubwo gutunganirizwa gusa na Yesu Kristo. ( Gutunga indangagaciro zari muri Kristu : Guca bugufi, gutinya Imana, Urukundo, Gukunda Ukuri…).

Imana yashoboje Itorero rya Evangelical Restoration Church kugera kuri byinshi n’ubwo ku rundi ruhande bahuye n’ingorane nyinshi zirimo: kubura abakozi b’Imana (Bishops & Pastors); icyorezo cya Covid 19 n’ibindi…
Abantu barenga ibihumbi birindwi babwirijwe ubutumwa bwiza bafata icyemezo cyo kwakira umwami Yesu mu mitima yabo, mu gihe abakristo hafi 6000 hirya no hino kw’isi bakurikiye inyigisho zibahindura abigishwa ba Yesu Kristo mu bufatanye na BIBLE COMMUNICATION CENTER (BCC) nayo ikuriwe n’intumwa Masasu.

Abashumba batandukanye bongerewe ubumemyi mw’iyobokamana (Theology), ndetse himitswe abakozi b’Imana mu nzego zitandukanye (Bishops; Pastors and Decons).

Hafunguwe insengero shya izindi zirubakwa kandi hubatwe amashuri y’inshuke n’abanza, n’ibindi.

Mu bindi buijyanye n’imibereho myiza, hatanzwe inka muri gahunda ya Girinka munyarwanda ku baturage hirya no hino mu gihugu.

Abaturage barenga 13,000 bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza, naho abanyeshuri barenga 10,000 bishyuriwe amafaranga y’ishuri bagurirwa n’ibikoresho.

Intumwa Yoshuwa N. Masasu yavuze ko nkuko bisanzwe, uyu munsi kandi ubafasha kubura amaso bakareba iyo bajya, bagasangira intego n’intambwe zizayobora ibikorwa mu myaka irindwi iri imbere cyangwa icyumweru batangiye cya 2022-2029.

Intumwa Masasu yatangaje kandi insanganyamatsiko y’imyaka irindwi ikurikira, ikaba ari “Kwambikwa Imbaraga ndengakamere z’Umwuka Wera”. Izarangira mu mwaka wa 2029.

Yoshuwa Masasu yabonyeho gushishikariza buri wese mu bagize umuryango wa Evangelical Restoration Church ku isi hose gukomeza gutembesha UBUZIMA aho bari hose no gusigasira umwuka w’umuryango bafatana urunana nk’abavandimwe kugirango bibafashe kugera kure hashoboka ntawe basize inyuma.

Ati “Nta wakwifuza kugera kure ngo yibwire ko yabigeraho wenyine.”

Yashimiye Imana yabashoboje gukora imirimo yagaragajwe n’indi myinshi yakozwe batarondoye ndetse niyo bayitezeho.

Gutangiza igiterane byatangijwe n’ibirori bibereye amaso kandi bigera ku mutima, by’abaramyi bahuriye mu makorari-Mass choir ya za paruwasi z’itorero mu mujyi wa Kigali, ariho bita akarere ko hagati.

Abashyitsi batandukanye, hamwe n’abayobozi b’itorero, muri iki cyumweru bazazenguruka igihugu mu ntara enye, bavuga imirimo y’Imana muri uyu murimo w’isanamitima n’ivigabutumwa.
Ni nako umuyobozi w’itorero, intumwa Masasu azaba atangaza ibyo Imana yifuza ku mukristo wasanwe muri iki kinyejana, n’umugambi wayo, ishaka ko abantu bose bakizwa, bagasanwa kugira ngo basane abandi, ndetse bambikwe imbaraga z’Umwuka Wera.